Dore ibintu bine (4) by’ingenzi byagufasha kugira ubuzima bwiza

Kugirango umuntu agire ubuzima bwiza buzira umuze hari ibyo usabwa gukora buri munsi ukabigira akamenyero. Ibyo bintu ugomba gukora ahanini usanga byoroheje ariko ugasanga abantu batabiha umwanya kandi ari ingenzi.

Dore ibintu umuntu ushaka ubuzima bwiza agomba aguma gukora :
1. Kurya neza kandi buhoro :
 Kurya neza bivuze ko amafunguro yawe agomba kuba agizwe n’ibyo umubiri ukeneye kugirango umererwe neza. Ugomba gufata imboga n’imbuto zikiri nshya byibura amako atatu ku munsi. Igihe uri kurya kandi ugomba kubiha umwanya uhagije bikaba ari igikorwa ukora unezerewe wishimiye ibyo uri kurya kandi ukabihekenya neza.

2. Gukora imyitozo ngororamubiri : Igihe ushaka ubuzima bwiza uba ugomba gukora imyitozo ngororamubiri byibura ukayiharira iminota 45. Ushobora gusimbuka umugozi, gukora urugendo ( marche), siporo yo kunyonga igare, kwiruka n’izindi siporo zose washobora.Imyitozo ngororamubiri ituma utakaza ibinure byo mu mubiri wose n’ibyo ku nda bituma umuntu agira ibicece.

3. Gusinzira bihagije : Umuntu ufite ubizima bwiza aba asinzira byibura amasaha ari hagati ya arindwi n’umunani. Gusinzira neza bituma umutima ukora neza, bigatuma ugira ibiro bikwiye, ndetse bikanarinda umunaniro ukabije. Kuryama bitandukanye no gusinzira kuko umuntu ashobvor akujya kuryama akamara amasaha menshi atarasinzira. Ayo masha yo gusinzira rero ntabarirwamo amwe umunutu amara mu buriri atarasinzira.

Ugomba kugirira icyumba cy’uburiri isuku ihagije kugirango usinzire neza, ibindi bigufasha nibyo twavuze birimo kurya neza kandi witonze no gukora imyitozo siporo.

4. Kunywa amazi ahagije : Kunywa amazi ahagije bivuze ko unywa amazi ukurikije ibiro ufite kuko kurenza urugero no kunywa make nabyo atari byiza. Amazi anyowe neza hakurikijwe ibiro, umuntu anywa hagati ya ml 200 na ml 250 ku biro icumi ku munsi.

Biba byiza kunywa amazi ukibyuka nta kindi kintu urafata kandi ukirinda gusomeza amazi ibiryo, byibura hagacamo iminota 30 mbere yo kurya na nyuma yahoo ukabona kunywa amazi.

Ibyo ni ibintu by’ingenzi byagufasha kugira ubuzima buzira umuze uramutse ubyubahirije.

Leave a Reply

%d bloggers like this: